Thursday, December 29, 2011

Umwaka Mushya muhire wa 2012

 Muri uyu mwaka w’ 2012, nkwifurije kubana neza nka Museveni na Kagame, kuzamuka mu ntera nka Pierre Damien, Imana izakurinde igihombo nk’icya ONATRACOM, cyangwa ngo wibagirane nka Rwandatel. Business zawe zizagabe amashami nk’aya BK, Ukundwe nka IGIHE.com, ibyiza byawe bizagaragare nka Kigali City Tower, uzajye ugisha inama ibyemezo byawe bitazata agaciro nk’akanozasuku ka moto. Akazi nikakunanira uzagire ubutwari nk’ubwa Sellas Tetteh, wegure nka Kazura, uhare cash nka Kalisa. Uzirinde guhubuka nk’Urukiko rw’Arusha ; nubona wakoze amakosa ntukagorane nka Ingabire Victoire, uzisubireho usabe imbabazi nka Pierre Céléstin Rwigema. Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire.

No comments:

Post a Comment